Home Amakuru Mu Rwanda U Rwanda rwatangiye urugendo rushya mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga — icyiciro...

U Rwanda rwatangiye urugendo rushya mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga — icyiciro cya mbere cya “Smart Education” cyarangiye

0

Minisiteri y’Uburezi yasoje ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri ibizwi nka “Rwanda Smart Education”.

Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rya Kagarama Secondary School mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2025.

Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Inovasiyo, Rurangwa Eraste n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoinne.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko uyu mushinga wagenze neza, anashimira abafatanyabikorwa barimo Huawei Technologies Rwanda Co. Ltd n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere Mpuzamahanga (China International Development Cooperation Agency) byatumye ugerwaho.

Ati “Ubufatanye bwanyu n’inkunga mwatanze byabaye inkingi ya mwamba mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga. Ukwiyemeza kwanyu gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi no ku guhanga udushya, ni ibintu dushimira byimazeyo.”

Uyu mushinga wagejeje murandasi ku mashuri 1500, ushyiraho ibigo bibiri bikomeye bifata amakuru (data centers) ndetse wubaka umurongo w’itumanaho ugenewe uburezi hagamijwe guteza imbere imyigishirize n’imyigire hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihugu hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Karere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoinne, yavuze ko muri aka Karere habarurwa amashuri ya Leta agera kuri 52, muri yo 47 yamaze kugezwamo ikoranabuhanga na interineti.

Yavuze ko hatanzwe mudasobwa 5,572 mu mashuri mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho binyuze mu mashuri agezweho (Smart Classrooms), ibi bifasha abanyeshuri mu migendekere myiza y’amasomo.

Ati” Tuzi neza akamaro k’ikoranabuganga mu mashuri. Buri munyeshuri ufite mudasobwa aba yarenze ku byo ahabwa mu ishuri, akabasha no kwikorera ubushakashatsi kuri murandasi.”

Yakomeje ashima akaramo ka smart classrooms mu bigo by’amashuri, aho zifasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga, rigafasha abarezi kubona izindi mfashanyigisho ziboneka kuri murandasi zirimo amashusho n’ibindi.

Zinafasha kandi ubuyobozi b’ibigo by’amashuri no gutanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze muri system zitandukanye zirimo SDMS, TMIS, CAMIS, na Uburubuto.

Yavuze ko hari ibigikeneye gukorwa birimo kongera umubare wa za mudasobwa mu mashuri kuko hari atarazibona, ndetse no kugeza amashuri agezweho (Smart Classrooms) mu mashuri zitarageramo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.