Home Amakuru Mu Rwanda Police FC yanditse amateka, itsinda Rayon Sports bwa mbere nyuma y’igihe kirekire

Police FC yanditse amateka, itsinda Rayon Sports bwa mbere nyuma y’igihe kirekire

0

Ku wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, kuri Stade ya Kigali Pele Stadium habereye umukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, aho Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Uyu mukino usize Rayon Sports ikomeje kugorwa muri uyu mwaka w’imikino 2025-2026, kuko mu mikino ine y’amarushanwa imaze gukina, itsinzwe gatatu. Ibi bikomeje gutera impungenge abakunzi bayo, dore ko iyi kipe izwiho guhatana ku rwego rwo hejuru.

Rayon Sports yari yatangiye umukino isatira izamu rya Police FC, ariko ku munota wa 22 byayihindutse. Ku mupira wahinduwe na Byiringiro League, Issa Yakubu yawukojejeho umutwe, Nsabimana Eric “Zidane” na we arawusanganira, maze bawushyira mu izamu, Police FC ibona igitego cya mbere ari nacyo cyonyine cy’umukino.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0, naho mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yakoze impinduka yinjiza Aziz Bassanne, Abdoul-Aziz Rivaldo na Ishimwe Fiston. Ariko nubwo basatiriye cyane, ntibyatanze umusaruro, kuko Police FC yakomeje kwihagararaho kugeza umukino urangiye.

Iyi ntsinzi yabaye ihumure kuri Police FC yari imaze igihe ibabazwa na Rayon Sports, kuko mu mikino 10 baheruka guhura, yari yayitsinze inshuro imwe gusa mu gihe Rayon Sports yatsinzemo itandatu, banganya imikino itatu.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.