Home Amakuru Mu Rwanda APR FC yatsindiwe i Kigali na Pyramids FC 2-0 muri CAF Champions...

APR FC yatsindiwe i Kigali na Pyramids FC 2-0 muri CAF Champions League

0

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Umukino watangiye mu masaha adasanzwe mu Rwanda (saa munani z’amanwa), ibintu bitishimiwe n’umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurcic, wavuze ko bidakwiye ku rwego rw’imikino y’Afurika.

APR FC yatangiye isatira ibinyuze kuri Mugisha Gilbert ariko ntibabyara umusaruro. Ku munota wa 39, iyi kipe y’Ingabo yabuze uburyo bwiza ubwo Mugisha yateye umupira hanze y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, APR FC yahushije uburyo bukomeye bwari kuvamo igitego, ariko umunyezamu wa Pyramids, Mohamed El Shenawy, akomeza kuba ibamba. Ku munota wa 49, rutahizamu w’Umunyekongo Fiston Kalala Mayele yafunguye amazamu ku giti cye, nyuma yo kwambura umupira ba myugariro ba APR FC.

Nubwo APR FC yakomeje kugerageza uburyo bwinshi, ntibyatanze umusaruro. Ku munota wa 85, Mayele yongeye gutsinda igitego cya kabiri cya Pyramids FC, nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC no gutsinda Ishimwe Pierre.

APR FC yasoreje umukino iri inyuma y’ibitego 2-0, bikaba bigoye ariko birashoboka ko yazahindura ibintu mu mukino wo kwishyura uzabera i Cairo, mu Misiri.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.