Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi banditse amateka mu muziki Nyarwanda, impano ye mu muziki ndetse n’imyitwarire myiza ntibishidikanywaho.
Uyu munsi twakwegeranyirije ibintu 10 utari uzi ku buzima bw’uyu muhanzikazi wagize isabukuru y’imyaka 35 y’amavuko, kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Butera Knowless yabonye izuba ku munsi urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho, Hari ku wa mbere tariki ya 01 Ukwakira mu 1990, uyu munsi akaba yujuje imyaka 35 y’amavuko.
Ikindi benshi batazi ni uko indirimbo ‘Komeza’ abantu benshi bamumenyeho ubwo yinjiraga mu muziki Nyarwanda atariyo ndirimbo ye ya mbere mu ruhando rwa muzika.
Indirimbo ya mbere ya Butera Knowless, yitwa ‘Nyumva’ yayikoranye n’umuhanzi Young junior, wari umwe mu bahanzi bari bagezweho mu myaka 15 ishize, iyi ndirimbo aba bombi bayikoze mu 2009 itunganywa mu buryo bw’amajwi na Nyakwigendera Junior Multisystem.
Uyu muhanzikazi ni umwana w’ikinege mu rugo iwabo, Butera Knowless avuka kuri Se Jean Marie Vianney Butera na Nyina Marie Claire Uyambaje.
Butera Knowless nta kintu na kimwe agira cyanditse ku mubiri we ibizwi cyane nka (Tatto), ibi bikaba bifitanye isano no kuba uyu mubyeyi w’abana batatu asengera mu idini ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi.
Knowless kandi mu 2008, yize ku ishuri rimwe n’umugabo we Ishimwe Clement, aba bombi bigaga ku ishuri rya APACE riherereye mu Mujyi wa Kigali, Gusa ntabwo bigaga mu mwaka umwe kuko Knowless yigaga mu mwaka wa 4 wayisumbuye n’aho Clement yiga mu wa gatandatu.
Butera Knowless yavuze ko icyo gihe batari bakamenyana bigiye kure ndetse batanavugana cyane, nyuma baza kumenyana biruseho ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki.
Uyu muhanzikazi ubwo yinjiraga mu muziki, indirimbo eshatu za mbere yakoze arizo; ‘Nyumva’ yakoranye na Young Junior, ‘Komeza’ yakoze wenyine na ‘Gangster love’ yakoranye na Oda Paccy na Jaypolly ntabwo yigeze azishyura.
Izi ndirimbo yafashijwe kuzikora nta kintu yishyuye. ‘Nyumva na Gangster Love’ yazitunganyirijwe na nyakwigendera Producer Junior Multisystem, naho ‘Komeza’ ayitunganyirizwa na Producer Lick Lick.
Izina rya Knowless akoresha mu buhanzi yaryiyise biturutse ku mwana biganaga kuri Apace, ubwo Knowless yatangiraga umuziki mu 2009, uyu mwana yamubwiyeko kuririmba ari uguta umwanya atazi ibyo arimo,
Butera Knowless rero yahise afata umwanzuro wo kwiyita Knowless bishatse kuvuga ko ntakintu namba azi, kugirango bijye bihora bimutera umurava n’umwete wo gukora cyane.
Ese waruziko Butera Knowless ariwe muhanzikazi mu Rwanda wize amashuri menshi kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), Knowless aherutse gutangaza ko bimukundiye yazakomeza akiga kugera ku rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga (PHD).
Butera Knowless yavuze ko yakuze yifuza kuba nka ndetse no gufatira icyerekezo kuri Nyakwigendera Sergent. Mutamuliza Annonciata, akaba ikirangirire mu muziki nyarwanda ku izina rya Kamaliza.