U Rwanda rwatangiye kohereza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram atunganyije ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazwi nka Towanda muri Leta ya Pennsylvania.
Ni amakuru yemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku wa 30 Nzeri 2025.
Amabuye yagejejwe muri Amerika na Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals.
Yari iyajyanye mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y’amabuye y’agaciro avamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.
Wolfram yo mu Rwanda yakiriwe n’abarimo Umuyobozi Wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, n’abayobozi ba GTB.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler ku rubuga rwa X, yatangaje ko ari umunsi w’amateka ndetse ko iki gikorwa usibye kungura ibihugu byombi bizatanga akazi.
Ati “Ku nshuro ya mbere, tungsten (Wolfram) y’u Rwanda yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunsi w’amateka mu bufatanye mu by’ubukungu hagati ya Amerika n’u Rwanda. Ibi bizoroshya iboneka ry’amabuye y’agaciro, binatange akazi mu bihugu byombi.”
Ikigo Trinity Metals cyatangaje ko gitewe ishema no kuba amabuye y’agaciro yacyo yageze ku isoko rya Amerika.
Cyagize kiti “ Ibihe biduteye ishema nka Trinity Metals ! Umuzigo wacu wa mbere wa tungsten wageze muri Global Tungsten. Ni intambwe y’amateka itewe mu gushyigikira uruharerekane rw’amabuye y’agaciro no kugaragaza uruhare rw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda.”
Ibuye ry’agaciro riza ku mwanya wa gatatu mu yinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ni wolfram.
Muri Mata 2023, hacukuwe ibilo 120,920 bifite agaciro ka $1,574,123, ukwezi kwakurikiyeho kwa Gicurasi hacukurwa ibilo 246,920 bifite agaciro ka $ 3,335,391 mu gihe muri Kamena hacukuwe ibilo 267,595 afite agaciro ka $ 3,579,145.
Muri rusange amabuye yose yacukuwe mu Rwanda akoherezwa hanze muri uwo mwaka angana n’ibilo 6,638,538 akaba afite agaciro ka $ 362,368,845.