Umunyana Analyssa uzwi cyane mu ruhando rwa sinema nyarwanda, ku izina MAMA SAVA, yahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n’umusore babyaranye umwana we w’imfura.
Uyu musore ukomoka muri Kenya yamenyanye na Mama Sava muri 2011 bahuriye mu rusengero rwa ADEPR – Ku Mukenke ruherereye ku Gisozi aho Mama Sava yasengeraga icyo gihe.
Nyuma yaho muri 2013 Mama Sava wari umwangavu w’imyaka 17 y’amavuko yaje gutandukana n’uyu musore ndetse uyu musore ahita yisubirira i wabo muri Kenya nyuma yo kumenya ko Mama Sava atwite.
Aba bombi ntawongeye guca undi iryera bakaba barongeye kubonana muri 2024, ari nabwo babyukije umubano wabo ndetse ni nabwo uyu musore yabonye umwana yabyaranye na Mama Sava.
Nyuma yuko uyu musore amutereranye, Mama Sava warI ugeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye , yaje gusubira i muhira asaba imbabazi ababyeyi kuko yari asigaye yibanira n’uwo mukunzi we , maze nabo baramwakira arabyara ndetse nyuma yaho akomeza ubuzima.
Mama Sava yaje kubona akazi k’icungamutungo mu rugaga rw’abamotari (Ferwacotamo) maze aza kuhamenyanira n’undi musore, umubano wabo nawo waje gukura ndetse birangira barushinze.
Uyu musore babanye igihe kigera ku myaka itatu 2014-2017 gusa biza kurangira bahisemo gutandukana kugira ngo buri umwe abohore mugenzi we, ariko bemeranya kujya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana bombi bari barabyaranye.
Tariki 21 Nzeri 2025, nibwo Mama Sava yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we maze ayiherekesha amagambo agira ati “ Guyz mupfe kutwifuriza ibyiza ibindi tuzimenya”.
Ni ifoto yazamuye amarangamutima y’abantu benshi aho mu bitekerezo bitandukanye bagiye batanga bifurije amahirwe masa urukundo rwaba bombi.
Mu bihe bitandukanye Mama Sava yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’abantu batandukanye , aho nko muri 2022 yavuzwe mu rukundo na Alpha wahoze ari umuyobozi wa Yongwe Tv , gusa urukundo rwabo rwatse nk’umuriro w’amashara aho muri 2023 aba bombi buri umwe yanyuze nzira ze.
Mama Sava kuri ubu ni umubyeyi w’abana babiri, akaba ari umwe mu bakinnyikazi ba filime mu Rwanda bafite amazina aremereye.
Hirya y’ibijyanye no gukina filime Mama Sava ni umukinnyi w’ikinamico aho akina mu itorero indamutsa za Radio Rwanda, si ibyo gusa kuko ari n’umunyamakuru akaba yarakoreye kuri Televiziyo ya Yongwe Tv, yakoranagaho n’uwo bakundanaga mbere yuko batandukana.