Home Amakuru Mu Mahanga Eddy Kenzo yahamijeko yamaze imyaka myinshi yita Se, umugabo utaramubyaye akabimenya nyuma...

Eddy Kenzo yahamijeko yamaze imyaka myinshi yita Se, umugabo utaramubyaye akabimenya nyuma yuko uwo mugabo yitabye Imana

0
Nyuma y’uko Perezida Yoweri Kaguta Museveni atangaje ko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda no mu karere, Eddy Kenzo, ari umwana wa Chefe Ali, wahoze ari umusirikare ukomeye mu rugamba rwa NRA rwo mu 1981 kugeza mu 1986, uyu muhanzi yashyize hanze amabanga y’ubuzima bwe bwite.
 
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Eddy Kenzo yavuze ko yakuze yita Hassan Kiwalabye se, ari na we wari umugabo wa nyina umubyara, ndetse akaba ari we yabanye na we kuva akiri umwana kugeza ku rupfu rwe mu 2012.
 
Uyu muhanzi yasobanuye ko yakuriye i Masaka muri Uganda, mu muryango yari azi ko ari uwa se, kandi afite abo yitaga abavandimwe. Nyuma y’imyaka myinshi, yakunze kumva amakuru avuga ko ashobora kuba afite undi mubyeyi w’umugabo, bituma yiyemeza gushakisha ukuri.
 
Nyuma y’urupfu rwa Hassan Kiwalabye, Eddy Kenzo yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya ADN ku gice cy’umubiri we aho yafashe urugendo akajya kubikorera i Dubai, hanyuma asanga atari we se umubyara.
 
Nubwo ibi byamweretse ukuri, Kenzo yagaragaje ko akomeza gufata Kiwalabye nk’umubyeyi we w’iteka, kuko ari we wabanye na nyina kandi akamurera kugeza akuze.
 
Ibyatangajwe na Perezida Museveni byahishuye amateka mashya ku buzima bwa Kenzo, agaragaza ko ari umwana wa Chefe Ali, umwe mu barwanye intambara yo kubohora Uganda.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.