Home Amakuru Mu Rwanda Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa na UCI, yemeza ko amateka akomeye yanditswe...

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa na UCI, yemeza ko amateka akomeye yanditswe ku Rwanda n’Afurika

0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryamugeneye igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, avuga ko ari amateka yanditswe ku mugabe wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center, ndetse baza no kumushimira, bamugenera umudali w’indashyikirwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma yo guhabwa uwo mudali, yashimiye David Lappartient uyobora UCI ku bw’igihembo yamugeneye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi shampiyona y’Isi y’amagare kuva yatangira mu Rwanda , yatumye abantu banezerwa .

Ati “ Kuva ku munsi wa mbere shampiyona y’Isi y’amagare itangira, ku muhanda abantu baragaragaje ibyishimo bituma umujyi wa Kigali ushyuha .”

Yavuze ko ibi bigaragaza ko abantu bakwiye gutekereza gushora imari muri siporo.

Ati “Indirimbo , abafana benshi n’umunezero bagaragaza, ni ibihamya  by’imbaraga za siporo.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba Afurika yarakiriye iri rushanwa ari amateka yanditswe by’umwihariko u Rwanda.

Ati “ Kwagura iri rushanwa[rikaza muri Afurika], ni amateka kuri Afurika byumwihariko ku Rwanda. “

Perezida Kagame yavuze ko gushora imari muri siporo muri Afurika, bifasha urubyiruko kugira amahirwe atandukanye no kugira imyitozi ishyitse kandi bakagaragaza ubushobozi bifitemo.

Perezida wa Repubulika yongeye gushimira UCI yagiriye ikizere u Rwanda.

Ati “ Duteraniye aha kubera ubuyobozi bwiza UCI bwagiriye ikizere igihugu cyacu, abaturage bacu ngo tubasangize ku bunararibonye dufite.”

Yakomeje ati “ U Rwanda rutewe Ishema no gutanga umusanzu warwo mu mukino w’amagare.” Mwese ubu mukwiye kugira u Rwanda nko mu rugo kandi muhawe ikaze , mwugururiwe amarembo.”

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali watunguranye, ukora ibintu benshi batatekerezaga kandi uko beretswe urukundo muri iki gihe bamaze mu Rwanda.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yashimiye Perezida Kagame ku bwo kwakirwa neza

Ati “Perezida warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

Yakomeje agira ati “Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Hashize iminsi umunani , u Rwanda rwakiriye shampiyona y’Isi y’amagare , yongeye kugaragaza uburyo u Rwanda rukunda uyu mukino.

Kuri iki cyumweru  tariki ya 28 Nzeri 2025, nibwo isozwa hakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5 aho rizatangira saa 09:45 rigasozwa saa 16:45.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.