Rihanna na A$AP Rocky bibarutse umwana wa gatatu w’umukobwa
Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Rihanna, hamwe n’umuraperi A$AP Rocky, bakomeje gushyira amateka mu rugendo rwabo nk’ababyeyi, nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu.
Amakuru yemejwe na Rihanna ubwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize amafoto n’ubutumwa bwemeza ko bibarutse umukobwa wabo bise Rocky Irish Mauer, wavutse ku itariki ya 13 Nzeri 2025.
Uyu mukobwa mushya yinjiye mu muryango w’aba bahanzi bamaze imyaka ibiri gusa biyubakira umuryango, nyuma y’uko babyaye umwana wabo wa mbere, RZA Athelston Mayers ku wa 13 Gicurasi 2022, n’uwa kabiri Riot Rose Mayers ku wa 1 Kanama 2023.
Ibi byashimishije cyane abakunzi babo hirya no hino ku isi, aho ubutumwa bw’ishimwe n’urukundo byahise bwuzura ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashimangira ko Rihanna na Rocky bakomeje kwerekana urugero rwiza rw’urukundo n’umuryango.
