Umufaransa Gery CeliaΒ yegukanye gusiganwa mu muhanda βRoad raceβ mu bakobwa batarengeje imyaka 23, muri Shampiyona yβIsi yβAmagare.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Shampiyona yβIsi yβAmagare yakomeje mu mujyi wa Kigali, ubwo abakobwa batarengeje imyaka 23 bagombaga gusiganwa mu muhanda, ku ntera yβibilometero 119.3.
Isiganwa ryatangiwe nβabakobwa 80, bahagurutse kuri Kigali Convection Center ku isaha ya 13:05, aho bagombaga gukora inshuro 8 kugirango buzuze intera yari yagenwe.
Umufaransa Gery Celia niwe wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo guhiga abandi, agasoza isiganwa akoresheje amasaha 3, iminota 24 nβamasegonda 26, yakurikiwe na ViktΓ³ria ChladoΕovΓ‘ ukomoka muri Slovakia na Paula Blasi ukomoka muri SpainΒ waje ku mwanya wa gatatu.
Mu Banyarwanda bari bitabiriye iri siganwa barimo Iragena Charlotte, Martha Ntakirutimana, Claudette Nyirarukundo na Djazilla Umwamikazi, ntawabashije gusoza isiganwa.
Gery Celia wegukanye umunsi wa gatanu wa Shampiyona yβIsi yβAmagare, afite imyaka 19 yβamavuko, ndetse kuri ubu akinira ikipe yβabagore yβumukino wβamagare ya FDJβSuez yo mu Bafaransa yasinyiye mu mwaka ushize wa 2024.