Home Amakuru Mu Mahanga Umuryango wa Juma Jux mu byishimo: Priscy yagaragaje ifoto y’urukundo n’umwana wabo...

Umuryango wa Juma Jux mu byishimo: Priscy yagaragaje ifoto y’urukundo n’umwana wabo Prince Rakeem

0

Priscilla Ojo (Priscy) yongeye kugaragara mu ifoto hamwe n’umukunzi we Juma Jux ndetse n’umwana wabo Prince Rakeem

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria, Priscilla Ojo (uzwi cyane nka Priscy), yongeye gushimisha abakunzi be ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Bongo Fleva, Juma Jux, hamwe n’umwana wabo Prince Rakeem.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Priscy yagize ati: “Reunited 🥹 HAPPY 1 MONTH PRINCE RAKEEM 🩵 @rakeem_mk”, agaragaza ibyishimo byo kuba bari kumwe nyuma y’igihe kitari gito.

Abafana benshi ntibazuyaje kugaragaza amarangamutima yabo, bamwe bishimira kongera kubona iyi couple izwi cyane mu myidagaduro yo muri Afurika y’Uburasirazuba, abandi bashimira uburyo bishimiye umwana wabo mushya.

Ibi byabaye nk’ishimwe ridasanzwe ku bafana ba Jux n’abamukurikira, kuko byerekanye ko umuryango we n’umukunzi we bishimye kandi bari kumwe mu byishimo byo kwishimira umwana wabo umaze ukwezi avutse.

Ubu butumwa bwakiriwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari intangiriro nshya yuzuyemo urukundo, ubwuzu n’ibyishimo hagati ya Priscy na Jux.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.