Home Amakuru Mu Rwanda Urukiko rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cya Muganga Chantal aregamo Dr. Nsabimana...

Urukiko rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cya Muganga Chantal aregamo Dr. Nsabimana Ernest amushinja kumubeshya urukundo

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cya Muganga Chantal aregamo Dr. Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, kumubeshya urukundo bikamuviramo ibikomere ,nta shingiro gifite.

Ni ibyabyuvuye mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025.

Uru rubanza Chantal aregamo Nsabimana rwabaye kuwa 16 Nzeri 2025.

Nyuma yo kumva impande zombi ku kirego uyu mukobwa w’imyaka 44 yari yatanze ashinja Dr. Erneste kumubeshya ko azamurongora, bikaza kurangira ashatse undi mugore kandi yari yaramuhaye isezerano ko ari we bazabana, urukiko rwanzuye ko nta shingiro gifite.

Rwanzuye kandi ko ikirego cya NSABIMANA Ernest kiregera kwiregura gifite ishingiro.

Rwategetse MUGANGA Chantal guha NSABIMANA Ernest 1.000.000 Frw akubiyemo ayo gushorwa mu rubanza ( 500,000 Frw) n’igihembo cy’avoka ( 500,000 Frw).

Urukiko Kandi rwategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe hinjizwa iki kirego, ihwana n’ibyakozwe muri uru rubanza.

Ikirego cyari giteye gite?

Muri iki kirego, Muganga agaragaza ko yamenyanye na Dr. Nsabimana mu 2006 ndetse ngo abana nawe nk’umugore we kugeza mu 2009, ariko babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Icyo gihe cyose, ngo yari yaramwijeje ko azamugira umugore.

Ni mu gihe Dr. Nsabimana we, agaragaza ko uretse kumenyana bisanzwe na Muganga mu 2006 ubwo yarimo kwiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nta rukundo urwo ari rwo rwose yigeze agirana n’uyu mugore.

Muganga Chantal avuga ko bagize umubano kugeza 2009, bageze aho bemeranya gushyingiranwa ariko ngo nyamukobwa amaso ahera mu kirere ahubwo umusore yishakira undi.

Avuga ko mu gihe yiteguraga kurushinga arimo abibwira inshuti n’abavandimwe be bose, yatunguwe no kumva ko Dr Erneste yashatse undi mugore nyuma amenya ko uwo mukobwa bashyingiranywe yajyaga ajya kumutekera.

Avuga ko ubukwe bwabo bwabaye nk’ubw’ubujura kuko byabaye mu ibanga rikomeye cyane.

Iki cyemezo cya Dr. Nsabimana ngo cyagize ingaruka zikomeye kuri we, ku buryo byamuteye uburwayi bw’agahinda gakabije, n’ubundi butandukanye yasobanuye hirya no hino mu itangazamakuru.

Ibi byose yaregaga avuga ko bikwiriye indishyi, agaciro kayo kakaba miliyoni 400 Frw ubariyemo ikiguzi cyo kwivuza, ikurikiranarubanza, umwunganizi mu mategeko n’ibindi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.