Home Amafoto Umunya-Suede Jakob Söderqvist yegukanye Zahabu mu gusiganwa n’igihe i Kigali

Umunya-Suede Jakob Söderqvist yegukanye Zahabu mu gusiganwa n’igihe i Kigali

0

Kigali, 22 Nzeri 2025 – Umunya-Suede Jakob Söderqvist yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe (Individual Time Trial) ku bahungu batarengeje imyaka 23, mu irushanwa rya UCI Road World Championships 2025 ribera i Kigali.

Söderqvist yakoze akazi gakomeye aho yakoresheje iminota 38 n’amasegonda 24 ku ntera ya kilometero 31,2, maze yegukana intsinzi y’amateka.

Yasize umunota n’amasegonda atatu Nate Pingle wo muri Nouvelle-Zelande wabaye uwa kabiri, mu gihe Maxime Decomble wo mu Bufaransa yasoje ku mwanya wa gatatu arushwa umunota n’amasegonda ane.

Iyi ntsinzi ishyize Jakob Söderqvist mu gitabo cy’amateka ya siporo y’amagare, anahesha ishema Suede muri Kigali 2025.

#UCIKigali2025 #UCIWorldChampionships2025

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.