Home Amakuru Mu Rwanda Igor Mabano na Laura Collette basazwe n’ibyishimo byo kwakira ubuheta – bibarutse...

Igor Mabano na Laura Collette basazwe n’ibyishimo byo kwakira ubuheta – bibarutse umukobwa

0

Umuhanzi Igor Mabano uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda yibarutse ubuheta, we n’umgore we Laura Collette.

Igor Mabano n’umugore bibarutse tariki 19 Nzeri 2025, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko we n’umugore we bibarutse umwana w’umukobwa, waje akurikira umuhungu wavutse mu 2022.

Yanditse ati “Mukundwa wanjye, mu kanya nk’ako guhumbya gusa wahinduye inzozi zacu zose impamo. Warabikoze. Wazanye umukobwa wacu mwiza mu Isi. Ni amahirwe akomeye kuba agufite nk’umubyeyi we. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo nyakuri, byiza kandi bitavugwa. Icyubahiro cyose kibe icy’Imana.”

Igor Mabano n’umugore barushinze mu 2021. Ni mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye tariki 5 Nzeri 2021, ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ari ho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n’abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.