Umuhoza Christa yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, asimbuye Geraldine Umutesi wari muri izo nshingano kuva mu 2017.
Mu itangazo Imbuto Foundation yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Nzeri 2025, yagize iti “Twishimiye kwakira Umuhoza Christa nk’Umuyobozi Mukuru wungirije wacu mushya. Yinjiye mu muryango ashyize imbere kugera ku ntego, bishingiye ku ntego ihamye ndetse n’imikorere idashyikirwa, byose biherekejwe n’intego yo kwagura amahirwe ku rubyiruko, abagore, ndetse n’umuryango muri rusange binyuze mu guhanga ibishya n’uburezi.”
Umuhoza yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Smart Africa muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Hult International Business School. Yize kandi muri Stanford University ibijyanye ’Financial Programming’, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Business Administration yakuye muri Oklahoma Christian University.
Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Mu myaka Imbuto Foundation imaze ishinzwe, yafashije kwiga abana baturuka mu miryango itishoboye ndetse n’abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato, hakorwa ubukangurambaga butandukanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Uyu muryango kandi ufite gahunda zitandukanye mu burezi, ubuzima, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ndetse no kurugezaho serivisi zitandukanye nko kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.
Imbuto Foundation kandi yagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda, itanga ibikoresho n’amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima, ifasha muri gahunda y’ingo mbonezamikurire z’abana bato [ECD] n’ibindi.
Mu 2024 Imbuto Foundation yari imaze guhemba abakobwa 6681 binyuze muri gahunda yayo yo guhemba abakobwa bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’igisoza amashuri yisumbuye.