Ku wa 17 Nzeri 2025, umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.
Ni ibirori byabereye muri Hotel La Palisse Gashora. Byari biteganyijwe kuba ku gicamunsi cy’uwo Munsi, ariko birangira bitinze cyane kuko byatangiye Saa Tatu z’Ijoro nyamara aba mbere bageze aho byagombaga kubera Saa Munani z’amanywa dore ko ariyo saha yari izwi.
Niyo Bosco akigera aho ibi birori byagombaga kubera, yabanje gufata gitari ye hanyuma abari kumwe n’umukobwa babona kumwinjiza, undi yinjiye agwa mu kantu abonye aho agiye hateguwe nk’ahagomba kubera ibi birori.
Niyo Bosco nawe wari umaze kumva ko umukunzi we ahageze, yahise akirigita umurya wa gitari amuririmbira indirimbo y’urukundo hanyuma amufata ikiganza amubaza niba koko yakwemera ko barushinga.
Uyu mukobwa nawe atazuyaje yahise yemerera Niyo Bosco kuzamubera umugore, undi nawe amwambika impeta abari aho amashyi bayakoma yombi.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyo Bosco wagaragazaga ibyishimo ku maso, yahamije ko yifuzaga gukora iki gikorwa papa we akiriho, icyakora ntibyamuhira.
Ati “Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, nubundi rero akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza byangezeho.”
Ku rundi ruhande Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo afitiye umukunzi we, ati “Ndamukunda cyane kandi cyane!”
Bwiza wari mu bitabiriye ibi birori, yavuze ko yishimiye bikomeye iyi ntambwe Niyo Bosco yateye.
Yavuze ko kimwe mu byanyuze umutima we ari ukubona uyu muhanzi mugenzi we yishimye.
Ati “Nari nishimye cyane wagira ngo ninjye wari ugiye kwambika impeta cyangwa bari bagiye kuyambika, ni ibintu byari byiza cyane kandi ntewe ishema na Niyo Bosco.”
Buri umwe mu bari bitabiriye ibi birori twaganiriye, yagaragaje ko yishimiye cyane intambwe ya Niyo Bosco ndetse bamwifuriza imyiteguro myiza y’ubukwe bwe.