Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ni bwo mu mujyi wa Tokyo wo mu Buyapani habereye imikino mpuzamahanga yo gusiganwa ku maguru mu byiciro bitandukanye.
Uyu mukinnyi ukomeje kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru, yakoresheje iminota itatu n’amasegonda 52, aba uwa mbere. Ahita anganya agahigo n’Umunya-Maroc wahagaritse gukina, Hicham El Guerrouj, wabikoze hagati yo mu 1997 no mu 2003.
Umukinnyi wabaye uwa kabiri amukurikiye ni mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Dorcus Ewoi wakorsheje iminota itatu n’amasegonda 54, mu gihe Umunya-Australia, Jessica Hull, yabaye uwa gatatu akoresheje iminota itatu n’amasegonda 55.
Nyuma yo gukomeza kwandika amateka, Faith Kipyegon, yavuze ko kwegukanira umudali mu mujyi wa Tokyo aho yari asanzwe yitwarira neza ataraba umugore, ari iby’agaciro cyane kongera kubikora y’arabyaye kuko ari umurage ku mwana we.
Ati “Kongera kwisubiza igihembo cyanjye no kwegukana umudali wa Zahabu, ni iby’agaciro kuri njye. Kuba naje hano ngatsinda nk’umubyeyi, biharurira inzira umukobwa wanjye zo kuzaza na we agatsinda.”
Kipyegon yerekeje amaso ku cyiciro cya metero 5000 na cyo yatwayemo umudali wa Zahabu, aho yifuza ko na cyo yacyitwaramo neza binyuze mu isiganwa azakinira muri Tokyo.