Umuririmbyi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika, Mr. Eazi, n’umugore we Temi Ajibade Otedola, bakomeje kugaragaza ibyishimo by’ubushyingiranwe bwabo.
Temi yashyize hanze amafoto y’urugendo rwabo rwa honeymoon, yifotozanyije n’umugabo we mu buryo bugaragaza urukundo n’ibyishimo by’umwihariko.
Abo bombi baherutse gukora ubukwe bwavugishije benshi, aho bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika no muri sinema. Amafoto Temi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yakiriwe neza cyane n’abafana babo, benshi bagaragaza ko banejejwe no kubona urukundo rw’aba bombi rukomeje kugaragara nyuma y’ubukwe bwabo bw’akataraboneka.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.