Abagize itsinda Clipse ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze amateka yo kuba abaraperi ba mbere bataramiye i Vatican mu mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero, mu gihe Angélique Kidjo yahagarariye Afurika neza.
Ibi byabaye mu gitaramo cyiswe ‘Grace for the World’, cyabaye ku wa 13 Nzeri. Cyateguwe hagamijwe ubutumwa bw’ubumwe n’amahoro, cyayobowe n’abarimo Pharrell Williams.
Pusha T na No Malice bagize itsinda Clipse bafatanyije na John Legend mu kuririmba indirimbo yabo ‘The Birds Don’t Sing’ iri kuri album yabo ‘Let God Sort Em Out’.
Angélique Kidjo niwe muhanzi wenyine wo muri Afurika waririmbye muri iki gitaramo, gusa yishimiwe mu bihangano bitandukanye ndetse akoresha imbaraga nk’iz’inkumi kandi ari umubyeyi w’imyaka 65.
Iki ni cyo gitaramo cya mbere cyabereye aha hantu hakomeye muri Kiliziya Gatolika.
Pharrell ni we wagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gikorwa binyuze mu kigo cye ‘Something in the Water’.
Iki gitaramo cyari kirimo abahanzi bakomeye barimo Angélique Kidjo, Jennifer Hudson, BamBam, Jelly Roll, Karol G, Teddy Swims, John Legend, ndetse na Andrea Bocelli.
Pharrell mbere y’igitaramo yari yavuze ko kidasanzwe, ati “Iki ni igihe cy’umuco udasanzwe aho Isi ihagarara ikareba hamwe. Ni ubutumwa bw’ubumwe n’ubuntu bugenewe abantu bose.”
Iki gitaramo cyabaye ku buntu, cyerekanwa imbonankubone ku Isi yose binyuze kuri ABC News Live, Hulu, na Disney+. Abantu ibihumbi babashije kukitabira mu buryo bw’imbona nkubone.

