Home Amafoto Coach Gael yagabiye The Ben inka mu birori byo kwerekana imfura ye(Amafoto)

Coach Gael yagabiye The Ben inka mu birori byo kwerekana imfura ye(Amafoto)

0

AMAFOTO 🔴 Mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025, mu rugo rwa The Ben ruherereye ku i Rebero, habereye ibirori byasize byongeye gushimangira ubuvandimwe n’ubumwe hagati y’umuhanzi The Ben na Coach Gael.

Ni ibirori byari byateguwe mu rwego rwo kwakira inshuti n’abavandimwe no kubereka imfura ya The Ben iherutse kugera mu Rwanda. Nk’uko umuco w’Abanyarwanda ubiteganya, abitabiriye bafashe umwanya wo kugabira The Ben kugira ngo bamwifurize amahirwe n’imbuto ku mwana we.

Muri abo bagabiye The Ben harimo abantu bakomeye mu muziki n’imyidagaduro barimo: Coach Gael, Platini Nemeye, Clement Ishimwe, Kabanda Jado (umuyobozi w’ikinyamakuru Isibo), Tom Close na Prophète Joshua. Bose hamwe bamuha inka eshanu, benshi bahamya ko zizakamira umwana yibarutse.

Ikidasanzwe muri ibi birori ni uko Coach Gael, wahoze afite umubano utari mwiza na The Ben, yaje kumugabira inka. Ibi byasobanuwe nk’igisobanuro cy’ubuvandimwe bukomeje nyuma y’uko mu kwezi kwa Kanama 2024 bombi biyunze, bakaba barashyize akadomo ku makimbirane yari amaze imyaka igera kuri itatu hagati yabo. Amakuru yari ahari mbere yahamyaga ko bari batakivugana neza kubera amafaranga Coach Gael yaba yarashoye mu mushinga w’indirimbo Why The Ben yakoranye na Diamond bikarangira The Ben yanze kuyishyura.

Uretse abo bagabiye The Ben, ibirori byitabiriwe n’inshuti z’imena mu ruganda rw’imyidagaduro n’abahanzi bakomeye barimo: Israel Mbonyi, David Bayingana, K8 Kavuyo, Shemi, Sherrie Silver, Ruti Joel, Jado Castar, Uncle Austin, Kevin Kade, Massamba Intore n’abandi benshi.

Ibi birori byasigiye benshi ubutumwa bw’uko umuco wo kugabirana ugikomeje kugira agaciro no gufasha mu gushimangira ubuvandimwe no guhuza imiryango.

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.