Meram, umukobwa w’umuherwe wo muri Maiduguri, Alhaji Muhammed Indimi, hamwe n’umugabo we w’Umuturuki, Yakup Gundogdu, bamaze kwibaruka umwana wabo wa mbere. 🍼💖
Aba bombi basezeranye mu Ukwezi kwa Kanama 2023, ubu bakaba bishimiye kuba batangiye urugendo rushya nk’ababyeyi.
Mu butumwa Meram yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, yagize ati:
👉 “Maze iminsi ndi mu mahoro menshi. Kwigira buri munsi no gukura mu buzima bwanjye bishya byanyujuje ibyishimo. Ndabyakira nuzuye urukundo, nishimira uru rugendo rushya mu buzima bwanjye.”
Yakomeje ashima umugabo we agira ati:
👉 “@yakupgundogduu0 uri umubyeyi mwiza cyane. Ubufatanye bwacu bugenda bukomera uko bwije n’uko bukeye mu muryango wacu mushya. Ibi nibyo nari nifuza kurusha ibindi byose. Ndashimira buri wese wambaye hafi… cyane cyane imiryango yacu — nta cyo twakora tutabafite! Imana ibahe umugisha mwese.” 🙏💞