Home Amakuru Mu Rwanda Chris Hoza: Umukobwa ushinjwa kwigira igishegabo, ariko bamwe bakamufata nk’intangarugero

Chris Hoza: Umukobwa ushinjwa kwigira igishegabo, ariko bamwe bakamufata nk’intangarugero

0

Bamwe bamubona nk’umukobwa wigize igishegabo, wataye umuco, abandi bakamubona nk’intangarugero kuri bo kandi bakamwigiraho byinshi.

Uwo ni Ganumuhoza Christine wamenyekanye nka Chris Hoza umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga ukora siporo cyane.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mukobwa w’imyaka 26 wavukiye mu Karere ka Huye ariko utuye mu Bufaransa yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo uko yiyemeje kwiyegurira siporo n’ibindi.

Abajijwe icyatumye ahitamo gukora siporo cyane, Hoza yavuze ko yashaga kugabanya ibilo.

Ati “Natangiye kujya muri gym mu 2014 ngeze mu Bubiligi. Nabonaga mfite ikibazo kuko mu muryango wanjye ninjye wari ubyibushye nkabona ntateye nkabo.”

“Gusa mu mutwe nkagira uko nifuza gutera ariko nkumva nta zabishobora. Igihe cyarageze ngabanya urwitwazo ndatangira na we (umukunzi we) abimfashamo.”

Muri iki gihe, uzumva bamwe bavuga ko abakobwa bajya muri gym bagamije gukurura abagabo cyangwa se ari indiri y’uburaya.

Icyakora, ibi ntabwo ariko uyu mukobwa abyemera kuko avuga ko mbere yo kugira uwo ushimisha nawe wagakwiye kwishimisha mbere ukanyurwa nuko uteye.

Ati “Mu 2025 ni gute tutariyumvisha ko mbere yo gukunda undi mbanza kwikunda? Mbere y’uko njya gukurura abantu mba nshaka najye kubanza kwikurura.”

Yakomeje agira ati “Ubuzima ni buto kandi nshaka kububaho nyuzwe n’uwo ndeba mu ndorerwamo, umuntu akaba mu mubiri akunze. Nk’uko abahungu bajya muri gym n’abakobwa babareke bajyeyo.”

Benshi bazi Chris Hoza bazi n’umukunzi we Hirana Clément uzwi nka Abby. Ni imwe muri ‘couple’ zitangarirwa na benshi kubera ingano y’uyu musore umenyerewe mu bijyanye no kubaka umubiri.

Agaruka ku babatangarira, Chris Hoza yagize ati “Benshi baravuga bati urashoboye sha, uyu muntu uramushobora? Ariko bamwe ndabumva kuko hari abantu mu buzima bwabo batarabona umuntu wubaka umubiri.”

“Ariko hari umuntu ukubwira ngo uwo nta gukwiye kandi ni umuntu nk’undi kandi buri wese akwiye urukundo. Kuri njye ni ibintu bisanzwe, twahuye aribyo akora, ndamushyigikiye kandi nanjye namugiriyeho umugisha amfasha kumenya umubiri wanjye.”

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.