Home Amafoto Gen-Z Comedy: Kigali City na FERWACY bibukije urubyiruko ko u Rwanda rugiye...

Gen-Z Comedy: Kigali City na FERWACY bibukije urubyiruko ko u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

0

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine ndetse na Bigango Valentin, Umuyobozi wungirije wa FERWACY bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2025, bibukije abacyitabiriye ko u Rwanda rugiye kwakira shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare babakangurira kuzitabira iki gikorwa.

Ubwo iki gitaramo cy’urwenya cyari kigeze hagati, Fally Merci usanzwe akiyobora yakiriye ku rubyiniro Emma Claudine na Bigango Valentin bibutsa abari bacyitabiriye ko kuva ku wa 21-28 Nzeri u Rwanda ruzakira isiganwa ry’Isi ry’amagare.

Uretse kubibutsa iyi gahunda, banabakanguriye kuzayitabira cyane ko ari kimwe mu bikorwa binini Igihugu cyitegura kwakira.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo Mazimpaka Kennedy uzwi cyane muri sinema akaba umubyeyi w’abarimo Sintex na Nkusi Arthur waganirije abacyitabiriye ku rugendo rwe.

Ni igitaramo ariko ku rundi ruhande cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Dogiteri Nsabii na Killaman basusurukije abacyitabiriye bafatanyije na benshi mu bazamukiye muri Gen-Z Comedy.

Mu banyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo harimo Pirate, Dudu, Rumi, Kadudu, Lucky Baby n’abandi banyuranye.

Ni igitaramo ariko cyanataramyemo abana bafite impano yo kubyina bamaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga nka ‘African Mirror’.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.