Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.
Polisi yasobanuye ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge tariki ya 11 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa 12 Nzeri, yatangarije ku rubuga rwa X iti “Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.