Home Amakuru Mu Rwanda RIB yerekanye agatsiko k’abakekwaho ubujura 26 biyise ‘Abameni’ bari barazengereje abantu kuri...

RIB yerekanye agatsiko k’abakekwaho ubujura 26 biyise ‘Abameni’ bari barazengereje abantu kuri Mobile Money

0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye agatsiko k’abajura 26 biyise “Abameni”, bakekwaho kwiyitirira ibigo by’itumanaho no kwiba abantu amafaranga, cyane cyane kuri Mobile Money.

Aba bagaragajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ku cyicaro gikuru cya RIB i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Abafashwe bashukaga abantu babasaba kohereza amafaranga cyangwa gukanda imibare bigatuma bahindurirwa umubare w’ibanga, bakabacucura.

Hari abashukana bakabeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bagatera ubwoba ko bafungisha konti ya momo y’uwo bashaka kuyatwara n’andi mayeri menshi.

Aba bagabo 25 n’umugore 1 bose bakomoka mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu mu Karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yavuze ko bafashwe hashingiwe ku birego bitandukanye bijyanye n’ubwambuzi bushukana bukorerwa kuri telefone.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira

Yavuze ko ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego, RIB yagaruje miliyoni 15 Frw ndetse ifatira n’imitungo y’amafaranga biba, irimo amasambu, amatungo na telefone bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

RIB yibukije abantu kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’ibyitumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo.

Yanaburiye kandi abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.