Mu gihe isi yose irimo gutangira umwaka mushya w’amashuri, mu gihugu cy’Ubugereki ho ibintu ni ibindi. Leta yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 hafunzwe amashuri 766, bitewe n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’abana bavuka.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bwohereje ubutumwa bugaragaza ko ikibazo nyamukuru ari uko ababyeyi benshi bamaze kwanga kubyara ndetse n’abimukira badahari ku rugero rwafasha kubyara abana bashya. Byatumye impuzandengo y’abavuka igwa hasi cyane, ikaba iri munsi y’umubare w’abaturage bapfa buri mwaka.
Kuri ubu, Ubugereki ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi gihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’abana bavuka.
Raporo ya Euro Weekly News yo ku wa 7 Nzeri 2025, igaragaza ko gufunga aya mashuri bizagira ingaruka zikomeye ku bana bo mu cyaro no mu birwa, aho bamwe bazajya bakora urugendo rw’ibirometero 80 kugira ngo bagere ku ishuri ribegereye – yaba iry’incuke, iry’abanza cyangwa iryisumbuye.
Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko muri amashuri 14,857 yari mu gihugu hose, 5% ari yo yafunzwe. Muri ayo: amashuri abanza angana na 324, ay’incuke 358. Byose byagiye bifungwa nyuma yo kumara imyaka itatu yikurikiranya yakira abanyeshuri batarenze 15 ku mwaka.
Ubugereki bwagerageje gushishikariza abaturage kubyara bushyiraho gahunda yo gutanga amafaranga y’inkunga: €2,400 ku muryango wabyaye umwana umwe na €3,400 ku muryango wabyaye abana babiri. Ariko abaturage benshi babiteye utwatsi bavuga ko ubuzima bwabo busanzwe butifashe neza, ku buryo ayo mafaranga atashobora gukemura ibibazo by’imibereho n’ubukungu.
Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019, umubare w’abanyeshuri mu gihugu umaze kugabanuka hafi 150,000, naho mu 2025/2026 abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 21 bavanywe mu mashuri.
Iki kibazo cyatumye abashakashatsi bavuga ko mu myaka iri imbere Ubugereki bushobora guhinduka igihugu gikeneye cyane abimukira kugira ngo bugumane imbaraga z’umurimo ndetse n’ubuzima bw’igihugu.