Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete aheruka kwambika impeta y’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe bakomeje imyiteguro yo kurushinga.
Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025.
Aba bombi bari kwitegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025. Ku wa 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we.
Ni umuhango wari ukurikiye uwo gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y’urukundo rwabo cyane ko mu mwaka bari bamaranye, abantu batari barigeze barutahura.
Baheruka kwerekanwa mu rusengero tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.
Mu minsi ishize Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bagaragaje ko bakundanye nyuma y’imyaka icyenda baziranye cyane ko bamenyanye mu 2015, ariko bagatangira urugendo rwo gukundana mu 2024.