Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butegereje Busi y’akataraboneka ihagaze amafaranga atari macye yo kuzajya itwara abakinnyi.
tariki 25 Kanama 2025, muri Zaria Court i Remera, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’urwego rw’ikirenga, bwamuritse umushinga w’Akanyenyeri witezweho guhindura ibibazo by’ubukungu muri iyi kipe.
Byari ibirori biteguye neza ndetse byitabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye ariko cyane abafite amakompanyi akomeye hano mu Rwanda arimo Airtel Rwanda. Uyu mushinga w’Akanyenyeri wamuritswe, abakunzi ba Rayon Sports bazajya biyandikisha ndetse banatange umugabanye binyuze kuri ako kanyenyeri kiswe Gikundiro *702*.
Olivier GAKWAYA, yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’umushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho. Uyu mugabo yabaye umunyamabanga wa Rayon Sports hagati ya 2008 na 2017.
Muri irishirwa ahagaragara ry’akanyenyeri, hari ibindi bintu bikomeye byakozwe aho Paul Muvunyi yashimiye Twagirayezu Thadee n’abandi bagize uruhare mu kugira ngo uyu mushinga ugerweho ariko Kandi hanamuritswe Busi nshya ya Rayon Sports bazagurirwa na Airtel Rwanda.
Iyi Busi kugeza ubu yamaze gutangira gukorwa, izaba ihagaze Milliyoni zirenga 189 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Murenzi Abdallah yashimangiye iki kintu yemeza ko mu mezi abiri izaba yageze hano mu Rwanda.
Yagize ati “Turifuza ko bitarenga amezi 2 Busi tutarayibona. Ntabwo bikiri kuganirwaho, ahubwo ni na Busi yatangiye gukorwa. Abakunzi ba Rayon Sports bumve ko mu minsi yavuba bazatangira kubona indege yo ku butaka ijyana abakinnyi babo ku bibuga.”
Muri ibi birori bya Rayon Sports ikindi kintu cyiza cyagaragaye ni abayoboye iyi kipe byavugwagaga ko batumvikana ariko bari bitabiriye imurikwa ry’uyu mushinga. Paul Muvunyi yari ahari ariko Kandi hanagaragaye Munyakazi Sadate wongeye kuba hafi y’ubuyobozi ndetse n’abandi bakunzi benshi b’iyi kipe.