Miss Naomie Nishimwe, Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yakoze igikorwa cyihariye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025 aho yahurije hamwe abantu 20 yatoranyije kugira ngo basome igitabo cye “More Than A Crown” mbere y’uko gisohoka ku mugaragaro.
Ni igikorwa cyari kigamije kumufasha kubona ibitekerezo by’ingenzi by’abasomyi mbere y’uko igitabo kijya mu mpera z’icapiro. Naomie yavuze ko yahisemo abantu bake kugira ngo bagire umwanya uhagije wo kugisoma no kumugezaho inama zafasha kugikosora ku nshuro ya nyuma.
Ati: “Ni uburyo bwo kugikosora bwa nyuma. Twatoranyije abantu bake bakinyuzamo ijisho kugira ngo baduhe ibitekerezo niba hari n’ibyo gukosora tubikoreho hakiri kare.”
Iki gitabo gitegerejwe n’abatari bake, cyitezweho kugaragaza urugendo rw’ubuzima bwe, imbaraga zakoreshejwe mu guhangana n’ibigeragezo ndetse n’amasomo akubiyemo ubutumwa bw’icyizere no gukira ibikomere.
Naomie yagize ati: “More Than A Crown ni igitabo cyanjye cya mbere kandi gifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye. Nacyanditse nicaye mu marira, nkira ibikomere gahoro gahoro, kandi nifitemo icyizere. Mu mpapuro zacyo harimo amasomo, imbaraga n’ukwizera kutanyeganyezwa. Nizeye ko kizakora ku mutima w’umusomyi wese nk’uko cyankozeho.”
Miss Naomie Nishimwe yambitswe ikamba mu 2021, asimbuye Nimwiza Meghan waryambitswe mu 2019. “More Than A Crown” kikaba ari cyo gitabo cya mbere asohoye, kikaba gitegerejwe ku isoko mu minsi iri imbere.