Ku kibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas hagiye gutangira irushanwa rya Golf ryiswe NCBA Junior Golf Series, rizitabirwa n’abana bo mu byiciro bitandukanuye.
Ni irushanwa rizatangira gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, aho abana 80 bari guhera ku myaka ine kugeza ku myaka 16 bazakina mu byiciro bine, harimo abazakina imyobo itatu n’abazakina ikibuga cyose cy’imyobo 18.
Iri ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gutangira gufasha abakiri bato gukina umukino wa Golf mu Rwanda, dore ko uyu mukino ari umwe mu yashyizwemo imbaraga mu kongera umusaruro w’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Irushanwa rya NCBA Junior Golf Series risanzwe rikinirwa mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania, aho abana baryitabira bamaze kugera ku gihumbi buri mwaka.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, Amb. Bill Kayonga, yavuze ko “guteza imbere abana bakina Golf ni ukubaka ejo hazaza h’umukino. Iri rushanwa ni intambwe y’ingenzi muri urwo rugendo.”
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko umwana ushyigikiwe muri Golf, akurana ubushobozi mu buryo butandukanye cyane cyane mu bw’imyitwarire.
Ati “Gushyigikira abana bituma bakurana imyitwarire myiza, bakigirira icyizere, kandi bakaba bakina uyu mukino kinyamwuga ukababyarira inyungu mu bihe by’ejo hazaza. Ibi kandi ni bimwe mu bizadufasha mu ishoramari rirambye.”
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kigali Golf Resorts & Villas, Gaston Gasore, yavuze ko abana bazakina iri rushanwa bamze igihe bigishwa uyu mukino, ndetse iri rushanwa rizaba riri kugaragaza ibyo bagezeho mu masomo yabo ya Golf.
NCBA Junior Golf Series ni irushanwa ryateguwe na Banki ya NCBA nyuma y’irishanzwe rikinwa n’abakuze rya NCBA Golf Series.