Home Amakuru Mu Mahanga Chris Brown akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amafoto ye yagiye...

Chris Brown akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amafoto ye yagiye hanze asa nk’aho ari gukuramo ikariso umukobwa

0

Umuhanzi w’Umunyamerika Christopher Maurice Brown wamamaye nka Chris Brown akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amafoto ye yagiye hanze asa nk’aho ari gukuramo ikariso umukobwa bivugwa ko ari umwe mu bafana wari wamwishyuye akayabo.

Ni amafoto abiri agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n’umukobwa ari kumukuramo umwambaro w’imbere. Iya mbere uyu muhanzi aba arebana n’uyu mukobwa, mu gihe indi uyu mukobwa aba areba muri ‘camera’ y’uwafotoraga akanyamuneza ari kose.

Nubwo aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo haramenyekana neza aho ibi byabereye n’igihe cya nyacyo byabaye.

Gusa amakuru yagiye acicikana, avuga ko byabaye mu gikorwa cya ‘Meet & Greet’ uyu muhanzi yakoze. Bivugwa ko kandi Chris Brown kugira ngo yemere kugaragara asa nk’ukuramo ikariso umukobwa w’umufana we, yari yishyuwe na we ibihumbi 2$[angana na 2.890.000 Frw].

Si iyi foto ya Chris Brown yakwirakwiye yishimanye n’abafana, kuko hari n’andi menshi akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, arimo ayo agaragara ateruye abakobwa ubona bahuje urugwiro na bo bivugwa ko babaga bamwishyuye ndetse n’iyo yafatanye n’umusore bivugwa ko yari yamwishyuye 1.200$ [angana na 1.736.198 Frw].

Gusa iy’uyu mukobwa asa nk’aho ari gukuramo umwambaro w’imbere ni yo ikomeje guca ibintu bamwe bibaza niba agira umukunzi cyangwa umugabo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748