Ambasade y’Amerika muri Nigeria yatangaje ko kuva ubu, buri wese usaba VISA agomba kugaragaza amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Ambasade, risobanura ko abifuza VISA bazajya basabwa kubanza gutanga amakuru ajyanye n’imikoreshereze yabo ya social media mbere yo kuzuza impapuro z’isaba.
Ni imwe mu ngamba nshya zigamije gukaza umutekano, kuko hari abantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa bishobora guteza icyibazo ku mutekano w’Amerika.
Ambasade ivuga ko iri tegeko rizajya rikurikizwa ku basaba VISA bose, hagamijwe kongera icyizere no kurinda ibibazo bishobora guterwa n’ikoreshwa nabi rya social media.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748