Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, yatsinze ikipe ya Police FC penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu minota 90 y’umukino isanzwe mu mukino w’Irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi.
Wari umukino wa kabiri muri iri rushanwa ryo gufasha amakipe kwitegura umwaka w’imikino 2025-2026 aho wabanjirijwe n’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0 ku cyumweru taliki ya 17 Kanama kuri Stade Amahoro.
Uyu kandi wari umukino wa gatanu ku ikipe ya Police FC itozwa n’Umunya-Tunisia Ben Moussa nyuma yo gukina na Marine FC, Rutsiro FC, Intare FC ndetse na APR FC aho muri iyi yose yatakajemo umwe batsinzwemo na Intare FC.
Ni umukino ikipe ya Police FC yari ifite abakinnyi batatu bashya yaguze uyu mwaka barimo Gakwaya Leonard bakuye muri Begesera FC, Kwitonda Alain na Nzotanga bavuye mu ikipe ya APR FC, iwutangira ibonana neza ariko AZAM FC ubona ikinira inyuma.
Nyuma yo kumara umwanya munini imbere y’izamu rya AZAM FC, ku mupira mwiza yahawe na Elijah Ani, ku munota wa 20 w’umukino Kwitonda Alain yahise afungura amazamu ku ruhande rw’ikipe ya Police FC.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 37 ikipe ya AZAM FC yishyuye igitego cyatsinzwe na rutahizamu wiyi kipe Tepsie Evance, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yagiye akora impinduka ku mpande zombi ariko ntacyo byahinduye ku musaruro mbumbe wari wabonetse mu gice cya mbere.Umukino ukirangira, amakipe yombi yahise ajya gutera penaliti nkuko amabwiriza yiri rushanwa abigena maze AZAM FC yinjiza enye kuri eshatu za naho Police FC(4-3).
Mu bakinnyi ba POLICE FC binjije penaliti zabo ni Emmanuel Okwi, Issah Yakubu, ndetse na Byiringiro Lague mu gihe Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga ndetse na Muhadjili Hakizimana bazihushije.