Home Amakuru Mu Rwanda Bugesera FC yebonye umuterankunga mushya “Cooko-Inkoko koko”, buri mukinnyi yahawe inkoko

Bugesera FC yebonye umuterankunga mushya “Cooko-Inkoko koko”, buri mukinnyi yahawe inkoko

0

Bugesera FC yatangiye umwaka w’imikino wa 2025/26 ifite isura nshya n’umuterankunga mushya — uruganda rutunganya inyama z’inkoko Poultry East Africa Ltd, ruzwi ku izina rya “Cooko-Inkoko koko” rumaze kubaka izina hano mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na Gicumbi FC, awuhuza n’umuhango wo kumurika imyenda mishya izakoresha mu mwaka utaha. Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Perezida wa Bugesera FC, Rutayisire Jackson, ndetse n’Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.

Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.

Imyenda mishya igizwe n’amabara asanzwe y’ikipe: umukara n’orange ku mikino yakiriye, umweru n’orange ku yo hanze, ndetse n’uwagatatu wiganjemo orange ufite umweru n’umukara. Ku myenda yo mu rugo no hanze, hagaragaraho ikirango cya Cooko-Inkoko koko, kizifashishwa mu kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda hirya no hino mu gihugu.

Amasezerano hagati ya Bugesera FC na Poultry East Africa Ltd azamara imyaka ibiri, buri mwaka ikipe ikazajya ihabwa miliyoni 100 Frw. Ku ikubitiro, buri mukinnyi yahise ahabwa inkoko ibaze yo kwishimira nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-1.

REBA VIDEO :

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Bugesera FC irakomeza imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha, yifuza kwitwara neza no guhangana n’ibibazo by’amikoro byayibereye imbogamizi mu myaka yashize, bikayigumisha mu makipe ahora arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Perezida wa Bugesera FC n’Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.
Rutayisire Jackson n’Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748