Home Amakuru Mu Rwanda DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yabuhawe(Amafoto)

DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yabuhawe(Amafoto)

0

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yabuhawe mu buryo budasubirwaho.

Kuri uyu wa 15 Mata 2025 ni bwo DJ Ira n’abandi bantu 35, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho nyuma yo kurahira.

Abo bose uko ari 36 bari baherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta ku rutonde rwagiye hanze ku wa 7 Mata 2025, rugaragaza ko bemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yari yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kuba yarahamagawe n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihe kitageze no ku masaha 24, nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu n’Umukuru w’Igihugu, bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, Dj Bissosso.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748