Ishimwe Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Vestine yasezeranye n’umusore ukomoka muri Burkina Faso nk’uko amakuru atugeraho abihamya
Uyu muhango wabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.
Muri uyu muhango nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto nk’itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu muhanzikazi muri muzika.
Amakuru twamenye ni uko mbere yo gusezererana mu mategeko hara habanje umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa mbere tariki 6 Mutarama 2025.
Uyu muhango wo kuri uyu wa Gatatu watumiwemo abantu bake cyane barimo abareberera inyungu z’umuhanzi Vestine banzuye ko nta n’umwe wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto kugira ngo umunezero w’uyu muhango utayoborwa n’ibikorwa bya buri wese.
Uyu mukobwa uzwi mu Rwanda kubera indirimbo ze zakunzwe cyane mu minsi yashize ni umwe mu bakunzwe cyane n’abatari bake mu muziki wo kuramya Imana.