Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hamwe n’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bakomeje urugendo rwo gukundisha abakiri bato umuco wo gusoma ibitabo.
USAID Ibitabo Kuri Twese, ni umushinga ugamije gufasha leta n’abikorera kunoza imikorere, kuva igitabo kicyandikwa kugeza kigeze ku mugenerwabikorwa, ni ukuvuga umunyeshuri, umwarimu, umubyeyi cyangwa undi muntu wese wabasha gusoma igitabo.
Iyi gahunda igamije kuzenguruka igihugu cyose bashishikariza abakiri bato gusoma ibitabo, ku wa 28 Ugushyingo 2024, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Rusiga ahazwi nko Ku Kirenge cya Ruganzu ahari hateraniye ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, baturutse mu mashuri atandukanye abarizwa muri aka karere.
Aba banyeshuri wabonaga banyotewe no gusoma ibitabo, abo twabashije kuganira nabo bavuzeko iyi gahunda ari nziza cyane kuribo kuko izabakundisha umuco wo gusoma bakiyungura ubumenye gusa bahamyako hakiri imbogamizi zo kubona ibitabo basoma ndetse hakaba hari n’ababyeyi batarabasha kwiyumvishako bagurira umwana wabo igitabo cyo gusoma.
Umwe mu banyeshuri twaganiriye nawe, Nishimwe Emmerance wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye waturutse ku kigo cya GS Rusiga yagize ati “Nibyiza kuba batwegereje ibitabo byo gusoma, nishimye cyane kuko mubusanzwe nkunda gusoma nubwo dukunze guhura n’imbogamizi zo kubona ibitabo dusoma, turasaba ababyeyi kujya bigomwa bakagurira abana babo ibitabo kuko umunyeshuri wasomye yunguka ubumenyi bwinshi”
Mutesi Gasana, Umuyobozi w’ikigo Arise Education gicuruza ibitabo mu Rwanda,yavuzeko batangiye urugamba rutoroshye rwo gushishikariza ababyeyi kugurira abana ibitabo byo gusoma.
Mutesi yagize ati“Ababyeyi turabasaba ndetse tubashishikariza kwibuka kugurira abana babo ibitabo byo gusoma bakabizirikana bakabishyira mubyo bahaha ku isoko nkuko bagura ibyo kurya”
USAID Ibitabo Kuri Twese ni guhunda bateganyako mu myaka itatu izaba igeze mu turere 10 turi mu ntara zitandukanye hazashingwa amaguriro mashya y’ibitabo, ibizajya bifasha abantu kubibonera hafi kandi ku giciro kidahanitse.
REBA AMAFOTO