Home Amakuru Mu Rwanda 💖 “Rumuli, ntukazime kugeza ubonye ubuvivi” — Ange Tricia yateye imitoma Tom...

💖 “Rumuli, ntukazime kugeza ubonye ubuvivi” — Ange Tricia yateye imitoma Tom Close ku isabukuru ye y’imyaka 41

0

Niyonshuti Ange Tricia yateye imitoma umugabo we Dr. Muyombo Thomas, benshi bazi mu ruhando rwa muzika nka ‘Tom Close’, amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 41 y’amavuko.

Ni mu butumwa buherekeza amafoto, uyu mubyeyi yasangije ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 225.

Yagize ati ” Ndagukunda Rumuli, ntukazime kugeza ubonye ubuvivi, Imana y’i Rwanda ihorane nawe, ibe mu bawe no mu byawe.”

Umuhanzi Tom Close umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yabonye izuba tariki 28 Ukwakira 1984, ku munsi wo ku wa Kabiri, akaba yarimo yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 41.

Tom Close usanzwe akora ibijyanye n’ubuganga aho abifatanya n’ubuhanzi, yamenyanye n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia mu mwaka w’i 2009, nyuma yaho baza gukora ubukwe bubereye ijisho tariki 30 Ugushyingo 2013, kuri ubu bakaba bamaranye imyaka 12 babana.

Muri Kanama 2025, ubwo Tricia na Tom Close bagezaga ikiganiro ku bari bitabiriye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera igihugu azwi nka “Young Leaders Prayer Breakfast”, Tricia yavuze ko we na Tom Close bagishakana yagowe cyane no gusanga Tom Close atajya abona umwanya uhagije wo kwita ku muryango.

Ati” Tukibana twagonzwe n’umwanya. Namukunze akora ibintu byinshi ari umuhanzi akaba n’umuganga. Nkihagera aba ahawe umwanya mwiza mu kazi ariko turanabyara. Kwa kundi yamenyereye ibintu byinshi icyarimwe, yahise atangira kwandika ibitabo by’abana akanabishushanya.”

Icyo gihe yakomeje agira ati ” Naramubwiye nti ‘nubwo ufite inshingano, ukaba uri gushakishiriza umuryango ariko na none mu rugo uri umwami. Ndagukeneye nk’umwamikazi ndetse hari ukunyitaho nkeneye kandi n’abana baragukeneye”

Nti ‘wowe bigerageze ujye uva ku kazi uduhe umwanya muto’. Yanyumvise vuba, ibirimo Imana byose birakunda.”

Tricia yavuze ko iki kiganiro bagiranye Tom Close yacyumvise vuba ndetse bituma urugo rwabo rurushaho kubana neza.

Muri iyi myaka isaga 12 bamaranye, aba bombi babonye umugisha w’abana batanu.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.