Home Amafoto 🌍 Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Umufaransa Gery Celia yanditse amateka atwara umudali...

🌍 Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025: Umufaransa Gery Celia yanditse amateka atwara umudali wa Zahabu mu Rwanda

0

Umufaransa Gery CeliaΒ yegukanye gusiganwa mu muhanda β€˜Road race’ mu bakobwa batarengeje imyaka 23, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare yakomeje mu mujyi wa Kigali, ubwo abakobwa batarengeje imyaka 23 bagombaga gusiganwa mu muhanda, ku ntera y’ibilometero 119.3.

Isiganwa ryatangiwe n’abakobwa 80, bahagurutse kuri Kigali Convection Center ku isaha ya 13:05, aho bagombaga gukora inshuro 8 kugirango buzuze intera yari yagenwe.

Umufaransa Gery Celia niwe wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo guhiga abandi, agasoza isiganwa akoresheje amasaha 3, iminota 24 n’amasegonda 26, yakurikiwe na ViktΓ³ria ChladoňovΓ‘ ukomoka muri Slovakia na Paula Blasi ukomoka muri SpainΒ waje ku mwanya wa gatatu.

Mu Banyarwanda bari bitabiriye iri siganwa barimo Iragena Charlotte, Martha Ntakirutimana, Claudette Nyirarukundo na Djazilla Umwamikazi, ntawabashije gusoza isiganwa.

Gery Celia wegukanye umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare, afite imyaka 19 y’amavuko, ndetse kuri ubu akinira ikipe y’abagore y’umukino w’amagare ya FDJ–Suez yo mu Bafaransa yasinyiye mu mwaka ushize wa 2024.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.