Home Amakuru Mu Rwanda ❤️ Umuhanzi Chryso Ndasingwa yahishuye uko yambitse impeta umukunzi we akoresheje 10,000Frw...

❤️ Umuhanzi Chryso Ndasingwa yahishuye uko yambitse impeta umukunzi we akoresheje 10,000Frw gusa

0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yahishuye ko igikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we cyamusize yiboneye isomo rikomeye ku gaciro k’urukundo, aho yakoreshaje ibihumbi 10 Frw gusa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Chryso yavuze ko yari afite umugambi wo kumwambikira impeta mu buryo buhenze, nko mu ndege izamuka hejuru y’Akagera, ariko abona bidashoboka bitewe n’ubushobozi.

Ati: “Nari nahamagaye mu Akagera, nshaka kumwambikira impeta muri Royal Balloon, ariko mbona ntibishoboka. Nahise numva nta mpamvu yo gutegereza ubushobozi, urukundo ni rwo rw’ingenzi.”

Chryso yakomeje avuga ko yagiye kugura impeta n’utu bombo, akaza kumwambikira mu buryo bworoheje ariko burimo urukundo nyakuri.

Ati: “Imodoka ntiyari iyanjye, yari iya Pappy Israel. Namuhaye bombo n’impeta, ndamubwira nti ‘nta birori nateguye ariko ndagukunda cyane kandi nshimira Imana kubera wowe’.”

Ibi byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashimangiye ko urukundo nyakuri rudapimwa n’ubushobozi, ahubwo rugaragarira mu mutima no mu kinyabupfura cy’abakundana.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.