Ahabanza IMYIDAGADURO Urugendo rw’ ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya(Amafoto)

Urugendo rw’ ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya(Amafoto)

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2023-2024.

Iyi kipe igiye gukina na Al Hilal Benghazi yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’indege ppuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa 16h25 ariko indege itinda guhaguruka kubera ikibazo cy’ikirere.

Biteganyijwe ko inyura Addis Ababa muri Ethiopia maze ihamare amasaha abiri mbere yo gukomereza i Cairo mu Misiri, naho baramara amasaha atanu bagahita bafata indege ibajyana mu mujyi wa Benghazi bazakiniramo muri Libya.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)


Abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Libya 22 ariko i Kigali hakaba hahagurutse 20 batarimo Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bari mu ikipe y’u Burundi ifite umukino uyu munsi, ariko bazasanga ikipe muri Libya kuwa Kane, aba kandi biyongeraho n’abandi bagize urwego rwa tekinike(Abatoza n’abandi…) kongeraho n’abahagarariye ubuyobozi bw’ikipe.

Biteganyijwe ko ikipe izagera muri Libya kuri uyu wa Gatatu saa yine na 45 za mu gitondo mu gihe umukino uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa mbili zijoro, uwo kwishyura wo ukazabera mu Rwanda ku wa 29 Nzeli 2023 saa 18h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano