Ahabanza IMYIDAGADURO UMURAMBO W’UMUHANZI W’UMUNYA-NIGERIA MOHBAD, WATABURUWE BIRAKEKWAKO KO YASHYINGUWE AKIRIMO UMWUKA

UMURAMBO W’UMUHANZI W’UMUNYA-NIGERIA MOHBAD, WATABURUWE BIRAKEKWAKO KO YASHYINGUWE AKIRIMO UMWUKA

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umubiri w’umuhanzi w’Umunya-Nigeria MohBad, wataburuwe kugira ngo upimwe hamenyekane icyahitanye uyu musore, hagaragara ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kuba yarashyinguwe akirimo umwuka.

Abataburuye umubiri w’uyu muhanzi, bavuze ko wari ugifite amaraso bigaragara ko yari akiri mashya, bavuze ko MohBad ashobora kuba yarashyinguwe ari muzima.

Bavuze kandi ko basanze umubiri we utarangirika bikomeye nk’uko bisanzwe iyo umuntu ataburuwe yarashyinguwe.

Ibi byose biri gutuma abakunzi b’umuhanzi Mohbad ndetse n’abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Nigeria, bavuga ko uyu musore yashyinguwe agihumeka.

Kugeza ubu kandi umuhanzi Naira Marley mugenzi wa nyakwigendera, ni we uri gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu rupfu rwa MohBad kubera amakimbirane bari bamaze iminsi bafitanye.

Abahanzi nka Davido, Rema, na Olamide; bari gusaba Leta ya Nigeria Gutanga ubutabera ku muryango wa Mohbad.

MohBad
Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano