Umukinnyi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Burundi no mu Rwanda ku babyeyi be, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika cyangwa ukomoka muri Africa warushije abandi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bubiligi.
Mike Trésor Ndayishimiye w’imyaka 23 yahawe igihembo cya Soulier d’ébène mu ijoro ryo kuwa mbere, ni nyuma y’uko yaciye umuhigo wo gutanga imipira myinshi (passes) yavuyemo ibitero (23) ndetse agatsinda ibitero umunani mu mikino 37 kugeza ubu.
Mike Trésor akinira ikipe ya Genk, yamaze kandi gukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 16 na 21 ariko ntabwo arahamagarwa mu ikipe nkuru y’icyo gihugu ‘Diables Rouges’.
Uyu musore, se ni Freddy Ndayishimiye wakiniye akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi naho nyina ni umunyarwandakazi, kuri ‘page’ ye ya Instagram agaragazaho amabendera y’u Burundi n’u Rwanda nk’ibihugu by’inkomoko ye.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo abajijwe imbamutima ze yagize ati: “Nishimiye guhembwa. Ntewe ishema no guserukira umuryango wanjye n’ibihugu byanjye.”
Abajijwe ibanga rye ryo gutanga umupira neza yagize ati: “Sinibaza ko hari irindi banga, navuga ko bishobora kuba biva cyane mu mpano y’umuryango kuko na papa yari afite imoso nziza cyane, nubwo ntakinisha imoso ariko indyo yanjye nayo ikora neza cyane.”

Mike Trésor nubwo yakiniye amakipe y’ingimbi y’igihugu cye cy’amavuko aracyashobora gukinira Ububiligi, u Burundi cyangwa u Rwanda kuko nta kipe y’igihugu nkuru arakinira kugeza ubu.
Mu muhango wo kwakira iki gihembo yabajijwe niba yifuza kuzakinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi agatera ikirenge mu cy’abandi bakinnyi bakomoka muri Africa nka Emile Mpenza, Romelu Lukaku, Vincent Kompany, Marouane Fellaini nawe akazakinira ‘Diables Rouges’.
Yasubije ati: “Yego cyane, ngerageza gukora cyane ngo mbone amahirwe yanjye ariko [hari abafata] ibyemezo. Njye nzakomeza ibishoboka byose tuzareba aho bitugeza.”
Uyu mukinnyi ariko amaze iminsi ashakishwa n’umutoza w’’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ngo akinire iki gihugu mu gihe Ububiligi butarimo kumuha amahirwe.
Ikipe y’igihugu se yakiniye nayo ni andi mahitamo agishoboka kuri Mike Trésor, mu gihe uko biboneka Ububiligi yifuza butamuha amahirwe.