Ahabanza IMYIDAGADURO Umunyamideli Naomi Campbell yahishuye ko agahinda gakabije yahuye na ko katumye akoresha...

Umunyamideli Naomi Campbell yahishuye ko agahinda gakabije yahuye na ko katumye akoresha ibiyobyabwenge

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umunyamideli Naomi Campbell uri muri Filime Mbarankuru “The Super Models” yahishuye ko agahinda gakabije yahuye na ko katumye akoresha ibiyobyabwenge yibwira ko bimurinda umubabaro gusa byaje kumuteza ibibazo byari bigiye kumutwara ubuzima.

Uyu mubyeyi w’abana babiri winjiye mu bijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’inshuti ye magara Gianni Versace wari umuhanzi w’imideli rwatumye akoresha ibiyobyabwenge bikabije yibwira ko bimukiza akababaro.

Ibi byaje byiyongera ku gahinda gakabije yatewe no kuba atarigeze abona se wataye nyina igihe yari amutwite ndetse agakura atabonana cyane n’uyu mubyeyi yari asigaranye ngo byatumye arushaho kumva yigunze muri we.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu Filime Mbarankuru ya Apple TV+ yiswe “The Super Models” ihuriyemo abanyamideli bane barimo Cindy Crawford, Linda Evangelista, Christy Turlington na Naomi Campbell bagaruka ku buzima bwabo n’ibizazane bahuye nabyo.

Mu bice bine bibanza, Naomi avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yari atangiye kwamamara cyane mu bijyanye no kumurika imideli.

Naomi yagize ati “Agahinda kabaye ikintu kidasanzwe mu buzima bwanjye kuko ntabwo buri gihe kajyaga kigaragaza, nagiye mu kangaratete ndumirwa, nabigumishaga muri njye nkahangana nako.”

Ubwo Giovanni Maria ’Gianni’ Versace yapfaga, yishwe arasiwe mu rugo rwe i Miami mu 1997, ni bwo ibintu byabaye bibi kurushaho kuri Naomi Campbell wari inshuti ye magara.

Ati “Umunsi yapfaga, nagize intimba, agahinda kariyongera muri njye, nari mbuze umwe mu bantu banyoboye. Igihe natangiraga kubikoresha [ibiyobyabwenge] ni kimwe mu bintu nakoze ngerageza guhisha agahinda nari mfite, gusa yari amahitamo mabi nakoze.”

“Ubikora utekereza ko bizakiza icyo gikomere gusa ntabwo ari byo, ugerageje gupfukirana ikintu cyangwa ibyiyumvo byawe. Ntushobora kubipfukirana. Nari ndi kwiyahura, byarambabaje cyane.”

Kubera gukoresha ibiyobyabwenge uyu munyamideli wavukiye mu Bwongereza yituye hasi ubwo yari muri studio ifata amafoto mu 1999 inshuti ze zimugira inama yo kwijyana mu kigo cyita ku babaswe na byo.

Umunyamideli Naomi Campbell

Nyuma y’imyaka itanu yari amaze akoresha ibiyobyabwenge yabonye ko bikomeje kumwangiza akurikiza inama yagiriwe ajya mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge ahamara umwaka.

Naomi Campbell yavutse ku mubyinnyi wo muri Jamaica, Valerie Morris; ni we munyamideli wa mbere w’umwirabura wagaragaye ku mpapuro z’imbere z’ibitangazamakuru bikomeye mu bijyanye n’imideli birimo Time na Vogue France.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano