Ahabanza IMYIDAGADURO Umunyamakuru wa Isango Star usanzwe ari n’umuganga yakoze ubukwe n’umugabo ugiye kumutuza...

Umunyamakuru wa Isango Star usanzwe ari n’umuganga yakoze ubukwe n’umugabo ugiye kumutuza muri Amerika(Amafoto)

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umunyamakuru wa Isango Star ubifatanya no gukora kwa muganga ku bitaro bya Muhima, Umurungi Rosine uzwi nka Hilson, yakoranye ubukwe na Ndayishimiye Fiston utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umurungi Rosine Wilson. Uyu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero.

Uyu muhango wakurikiwe no kujya gusezerera imbere y’Imana. Uyu muhango wo wabereye muri Église Apostolique Pour le Réveil du Rwanda.

Ni ubukwe bwarimo inshuti n’abavandimwe ba Hilson na Fiston ndetse n’abo bakorana mu kazi.

Nyuma y’ibi birori, abatumiwe bakiriwe mu busitani bwa Heaven Garden ku Irebero n’ubundi ahari habereye imihango yo gusaba no gukwa.

Ni ubukwe bwarimo inshuti n’abavandimwe ba Hilson na Fiston ndetse n’abo bakorana mu kazi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi ni bwo bari basezeranye mu mategeko mu muhabgo wabereye mu Murenge wa Muhima.

Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.

 

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano