URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com
Umunyamakuru umenyerewe mu byegeranyo, Ismaël Mwanafunzi agiye kurushinga n’umunyamakuru mugenzi we, Mahoro Claudine.
Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.
Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.
Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00’.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.
Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akorana ibyegeranyo, agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook