Ahabanza IMYIDAGADURO Umunyamakuru Ronnie wamenyekanye cyane kuri televiziyo Rwanda yasabye anakwa umukunzi we bamaze...

Umunyamakuru Ronnie wamenyekanye cyane kuri televiziyo Rwanda yasabye anakwa umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

0
URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy’Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa ’RTV Sunday Live’, yasabye anakwa umugore we, Uwicyeza Phiona.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023 ubera ku Mushumba Mwiza muri Kicukiro.

Ni umuhango witabiriwe na bimwe mu byamamare nka MC Nario ndetse na Emmallito n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hakaba habayeho gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaba biyakirira ku Mushumba Mwiza.

Ronnie yasabye anakwa umugore we, Uwicyeza Phiona.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko uyu munyamakuru usigaye akorera TV1 muri Gashyantare yambitse impeta ya fiançailles Phiona amusaba ko yazamubera umugore undi akamwemerera.

Ku wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023 basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni nyuma y’imyaka 4 bakundana.

Ronnie yamamaye ubwo yakoraga kuri RTV
Ronnie ubwo yambikaga impeta Phiona

 

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

Musubize

Shyiraho igitekerezo cyawe
Shyira amazina yawe hano