Umukobwa w’imyaka 14 yatawe muri yombi azira kwica nyina umubyara afatanyije n’umukunzi we mugihugu cy’Uburusiya.
Uyu mubyeyi witwa Anastasia Milosskaya w’imyaka 38 y’amavuko, yarakubiswe agirwa intere kugeza ashizemo umwuka.
Nyuma y’iminsi ibiri, umurambo we wapfunyitse muri pulasitike na matelas hanyuma bawujugunywa mu myanda i Balashikha mu karere ka Moscou.
Umukobwa we w’imyaka 14 n’umuhungu w’imyaka 15, bivugwako ari umukunzi we wari waracumbikiwe n’uyu muryango nibo bashinjwa kwica uyu mubyeyi aho batanze amafaranga agera ($ 6.730) kugira ngo bakore ubwo bwicanyi.
Bivugwako kugirango uyu muhungu n’uyu mukobwa bafate umwanzuro wo kwica uyu mubyeyi ari uko uyu mubyeyi yari yatangiye kwihaniza uyu mukobwa amubuza gukomeza gukururukana n’uyu muhungu ngo kuko yari yatangiye kumubonaho imico itari myiza bityo akaba yarabonaga ashobora kwangiriza umukobwa we.
Uyu mukobwa, umukunzi we, hamwe n’abakekwa bagiranye amasezerano yo gukora ubwo bwicanyi bose bari hagati y’imyaka 14 na 17. Bafungiwe muri gereza y’urubyiruko mu gihe hagikorwa iperereza.
Abashinzwe iperereza bagaragajeko babonye amakuru agaragazako uyu mukobwa n’uyu muhungu bari barizigamyea amafaranga menshi yagombaga kubafasha kubaho mugihe nyina yari kuba atakiriho,
Abaturanyi b’uyu muryango bavugako nyina w’uyu mukobwa yamufuhiraga cyane ariko uyu mukobwa akaba atabikozwaga kuko ngo ntiyabashaga kumvikana nanyina umubyara nubwo we yamukundaga cyane.