Umuhanzi w’Umunyekongo Fally Ipupa yatangaje ko adashobora kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo

URI UMUCURUZI,UMUSHORAMARI, UMUHANZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU TWANDIKIRE KURI WATS APP : 0788441488 - Email :ibyamamarenews@gmail.com

Umuhanzi w’Umunyekongo Fally Ipupa N’Simba uzwi nka Fally Ipupa yatangaje ko adashobora kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo.

Fally mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde, yasobanuye ko kuba ataza mu Rwanda atari uko afitanye ikibazo n’Abanyarwanda, agaragaza ko byatewe n’umwuka mubi uri hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Yagize ati: “None nta kibazo mfitanye n’Abanyarwanda kuko si ko bose ari ikibazo. [Ikibazo] ni sisiteme. Mbese ntabwo najya mu Rwanda kuhakorera igitaramo.”

Gusa yasobanuye ko atari umunyapolitiki, icyakoze ngo ashobora gufasha abagizweho ingaruka n’ibibazo birimo intambara, nk’uko yabigenje mu mwaka w’2013 ubwo yoherezaga Imbangukiragutabara mu bitaro bya Goma.

Fally yabwiye umunyamakuru w’iyi televiziyo ko ari Ambasaderi wa UNICEF kubera ko adashyigikira ko abana bagirwa abasirikare ngo barwane mu ntambara.

Uyu muhanzi muri Gashyantare 2023 yatwikiwe urugo n’urubyiruko rw’i Kinshasa rwari mu myigaragambyo. Rwamuhoye kuba yaritabiriye igitaramo cyateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kandi ngo uyu Mukuru w’Igihugu adashyigikira Perezida wabo mu kwamagana u Rwanda.

Umuhanzi w’Umunyekongo Fally Ipupa N’Simba uzwi nka Fally Ipupa yatangaje ko adashobora kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo.

Tanga Igitekerezo Ukoresheje Facebook

One Comment on “Umuhanzi w’Umunyekongo Fally Ipupa yatangaje ko adashobora kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *