Umuhanzi Deo Iranzi uzwi kumazina y’ubuhanzi nka Kemmy Iranzi yasohoye indirimbo irimo amagambo aryoheye abari mu munyenga w’urukundo.
Kemmy Iranzi ni umuhanzi w’umunyarwanda ufite impano yo kuririmba akaba abarizwa muri Canada muri province ya Calgary.

Mukiganiro Kemmy yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE, uyu muhanzi yavuzeko yatangiye umuziki muri 2021. Yashyize hanze EP iriho indirimbo Eshatu harimo imwe ye yise”Soul” ifite n’amashusho nizindi ebyiri yatunganyije nka Producer.
Uyu muhanzi avugako indirimbo nshya yashyize hanze yayise”For you” ikaba ari indirimbo ya kabiri akoze, aho yafatanyije n’umuhanzi witwa Dorcy Muhoza.
Kemmy avugako iyi ndirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo ikaba munjyana igezweho ya amapiano.
Kemmy yagize ati “Nindirimbo irimujyana ya amapiano igezweho muri ino mitsi. Ubutumwa buyirimo nubugaruka kurukundo rwumukobwa nu muhungu. Muri macye mbangaragariza umukunzi wanjye mundirimbo agaciro afite mubuzima bwajye ko hari na byishi yatumye mpindura kuva twahura”
REBA VIDEO
Kemmy ashimira cyane umuhanzi Safi Madiba wemeye kubashyigikira iyi ndirimbo akayishyira kurubuga rwe rwa youtube channel, ndetse agasaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda kujya bashyigikira abahanzi bo mu Rwanda bakorera umuziki muri Diaspola kuko harimo abafite impano n’imiziki myiza.

